Indirimbo ya 386 mu GUSHIMISHA

1
Ntukajy’ urambirwa—kumwizera,
Nabo wababazwa—N’ iby’ umubiri
Dor’ agufitiye—Ikamba ryiza pe,
Ikamba ryiza pe, ritangirika
2
Yemwe mwa nshuti mwe—Mwicogora:
Igihe ni gito, —tukaruhuka
Tuzajya mw’ ijuru—Tube tutagipfa:
Twitange noneho—Twe gucogora!
3
Isi y’ umwijima—Izashira
Ntabgo tuzongera—No kubabazwa
Tuzaka nk’ izuba, —Turabagirana,
Turebe cya giti—Cy’ ubugingw’ i we
4
Nuko mwa nshuti mwe, —Mwibabara
Naho mwarambirwa n’ iby’ iyi si mbi
Tuzumv’ impundu’ ubgo, —ni dutabaruka;
Ni bo tuzashira—Umubabaro



Uri kuririmba: Indirimbo ya 386 mu Gushimisha