Indirimbo ya 108 mu GUSHIMISHA

1
Jye nd’ Umukristo : nzahora ndi we
Mu bintu byose, ngeze ku gupfa
Jye nd’ Umukristo : mpora mbihamya,
Nahw igihugu cyose
cyanseka
Jye nd’ Umukristo wo mu mutima,
Kuk’ ubu nsigaye nkunda Kristo
Icyatumy’ apfa, yazize jyewe !
Nabuzwa n’ iki kujya mukunda ?
2
Jye nd’ Umukristo : umv’ ubwo buntu !
Narakijijwe, nkurwa mu byaha
Jye nd’ Umukristo, naho naterwa
N’ ibyago, nkaba no ku rugamba
Jye nd’ Umukristo : nd’ umutabazi
Mu ntambara ndasana n’ ibyaha
Mfit’ Umugaba, n’ Umwami Yesu;
Ni tuba hamwe, nzahora nesha
3
Jye nd’ Umukristo : nd’ umwimukira;
Ndakomeje mu rugendo rwanjye
Iby’ ino mw isi ndabihinyuye :
Nsigaye nifuz’ ibyo mw ijuru
Jye nd’ Umukristo : gakondo yacu
Iri mw ijuru ku Mana yacu
Nta nzar’ ibayo, nta n’ imiruho;
Abaho bose baguwe neza
4
Jye nd’ Umukristo : icyo n’ ikintu
Gihumuriz’ umutima wanjye
Kinyibagiza n’ ibyago byose,
Nkumva nduhuwe n’ Umwami Yesu
Jye nd’ Umukristo, uko ndi kose
Maze, ni ntumirwa, ngiye gupfa,
Nzagir’ ibyishimo bitavugwa;
Nzabon’ ihirwe, ngiye mw ijuru



Uri kuririmba: Indirimbo ya 108 mu Gushimisha