Indirimbo ya 253 mu GUSHIMISHA

Gusubiramo
Haleluya ! Haleluya ! Haleluya !
( a )
1
Yesu yarangij’ intambara
Kuko yanesheje Satani
Tunezerwe, tumusingize !
Haleluya !
2
Imbaraga z’ urupfu zose
Ni We wazinesheje rwose
Tuvuz’ impundu, twishimane :
Haleluya!
3
Kuri wa munsi wa gatatu,
Yazuts’ afit’ icyubahiro;
Non’ ubu, yimanye n’ Imana :
Haleluya!
4
Non’ udukiz’ ibyaha byacu,
N’ urubori rw’ urupfu na rwo,
Tubeho, turirimba, tuti:
Haleluya !
Gusubiramo
Haleluya ! Haleluya ! Haleluya !
( b )
1
Hashimw’ Uwatuzukiye !
Kukw avuye mu gituro;
Duhuze hamwe, —Twishime tuti:
Haleluya !
2
Yesu, waradupfiriye,
ub’ Umwam’ ubahw iteka
Uradukunda; —Uradushaka :
Haleluya !
3
Uri mu bgiza bg’ ijuru,
Uhadutegerereje
Udushakisha—Ubuntu bgawe :
Haleluya !
4
Tuguh’ imitima yacu,
Uyitware, Mwami Yesu,
Ikwishimire—Iminsi yose :
Haleluya !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 253 mu Gushimisha