Indirimbo ya 224 mu GUSHIMISHA

1
Wasiz’ ubgiza war’ ufite mw ijuru,
Ubwo wazaga mw isi, Yesu;
No mw ivuka ryawe nta hantu hariho
Hagutunganiye, Mwami
Gusubiramo
Ngwin’ uze mu mutima wanjye,
Umbemo, ndabikwemereye
Ngwin’ utahe mu mutima wanjye,
Wiboneremw aho kuba
2
Mbes’ abamalayika ntibagushingije,
Ubwo wimikwaga, Krisito ?
Ariko, Mwami, wicishije bugufi,
Utuvukir’ utyo mw isi !
3
Dor’ inyoni yos’ igir’ aho yarika,
Na y’ ingunzu ntibur’ intaho
Ariko Wowe, Mwami Yesu, wabuze Ah’ urambik’ umusaya
4
Waj’ uzany’ Ijambo rizima, Krisito,
Ryo kubatur’ abantu bawe
Bakwitura kwang’ urukundo rwaw’ ubgo,
Bakumanika ku giti
Ngwin’ ube mu mutima wanjye :
Nizigiy’ urwo rupfu rwawe !
Ngwin’ utahe mu mutima wanjye :
Nizigiy’ Umusaraba
5
Abari mw ijuru bazagusingiza,
N’ uza kwima ya ngoma yawe
Nzumv’ umbwir’ uti: Mfit’ aho nkugeneye,
Ngwino, wimane nanjy’ ubu !
Bizanezeza cyane, Yesu,
Ubwo nzumv’ ijwi ryawe ryiza !
Bizanezeza cyane, Mukiza;
Nzagusingiza, ntahwema!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 224 mu Gushimisha