Indirimbo ya 8 mu GUSHIMISHA

1
Izina rya Yesu — Turaryubaha,
Twemer’ Umukiza — yukw ar’ Uwiteka,
Ngo biter’ Imana — Icyubahiro
Kuko Yes’ ari we — Jambo ry’ Imana
2
Yesu ni we Jambo — Ryaremy’ iyi si
N’ umunsi n’ ijoro — N’ izuba n’ ukwezi
N’ inyamaswa, na zo, — N’ ibiguruka
N’ umuntu mw’ ishusho — y’ Uwiteka, Se
3
Yaciye bugufi, — Az’ ino mw isi,
Maz’ abanyabyaha — Babi baramwica,
Nubg’ afit’ izina — Ry’ icyubahiro
Hanyum’ arazuka, — Ajya mw ijuru
4
Mwene Dat’ ushime, — Iryo zina rye,
Wicishe bugufi — kukw ari we Mana
N’ Umukiza wacu: — Yitw’ Uwiteka
Kukw izina yiswe — Rihebuje !
5
None, mu mutima — waw’ umwimike:
Rek’ anesh’ atsembe — Ibyo byaha byawe
Yahaw’ ubutware — Ngw agutsindire
Wa Mubisha wawe, — Iy’ ahingutse
6
Kand’ Umwami Yesu — Azagaruka,
Azany’ ubutware — N’ icyubahiro cye
Maz’ iyi si yose — Izamwimika;
Nanjye nzamubona — Njye musingiza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 8 mu Gushimisha