Indirimbo ya 94 mu GUSHIMISHA

1
Ubugingo bwanjye bwahinduts’ ukundi,
Yes’ ubgo yangeragamo;
Umucyo winjiye mu mutima wanjye
Yes’ ubgo yangeragamo
Gusubiramo
Kuv’ ubgo yanyinjiyemo (x2)
Yaranyuze; ndishima. ndamuhimbaza,
Kuv’ ubgo yanyinjiyemo
2
Naretse kuzerera no kuzimira,
Kuv’ ubwo yanyinjiyemo;
Kand’ ibyaha byanjye byakuweho; rwose,
Kuv’ ubgo yanyinjiyemo
3
Nonebo, mfit’ ibyiringiro, nizeye
Yes’ uwo wanyinjiyemo;
Nshyizw’ imbere mu nzira, sinshidikanya
Yes’ uwo wanyinjiyemo
4
Sinzatinya kunyura mu rupfu hamwe
Na Yesu wanyinjiyemo;
Kuko mbon’ umurwa wer’ urimbishijwe
Wa Yesu wanyinjiyemo
5
Nzi ko nzajya kubana kur’ uwo murwa
Na Yesu wanyinjiyemo;
Ni cyo kizatuma njya ndirimba nshima
Yes’ uwo wanyinjiyemo



Uri kuririmba: Indirimbo ya 94 mu Gushimisha