Indirimbo ya 233 mu GUSHIMISHA

1
Yemwe, bungeri ba kera,
Mutubwir’ ibya Yesu,
Ibyo mwabonye rya joro,
Igihe yavukaga
Gusubiramo
Shimwa Rurema !Shimwa Rurema,
Shimwa, , Rurema, shimwa !
Wow’ usumba byose
Shimwa Rurema !Shimwa, Rurema!
Shirmwa, Rurema, shimwa!
Amahor’a be mw isi !
2
Twar’ aho turaririye
Umukumbi n’ ijoro
Maze, tugubwa gitumo
N’ urangurur’ aty’ ati:
3
Marayik’ aratubwira,
At’ i Betelehemu
Habavukiy’ Umukiza :
Ni We Mwami Krisito!
4
Uwo mwanya, haz’ umutwe
W’ ingabo zo mw ijuru,
Zigoswe n’ umucyo mwinshi;
Zirasingiza ziti:
5
Natwe turahaguruka,
Tujy’ i Betelehemu,
Dusangayo rwa Ruhinja,
Ni ko kurushima, ngo :
6
Bungeri turabashimye;
Byose turabyumyise
Tujye kumusanga natwe,
Tumusingize tuti :



Uri kuririmba: Indirimbo ya 233 mu Gushimisha