Indirimbo ya 147 mu GUSHIMISHA

1
Uburyo Yes’ ankunda
Burantangaza cyane
Ubuntu yangiriye
Ni bgo bubimenyesha
Yampay’ umunezero
N’ amahor’ aseseka
{ Mbwirwa n’ ibyo ko nd’ uwe
Na We yukw ar’ u wanjye. } x 2
2
Ubwiza bw’ isanzure
N’ uburabyo bwo mw isi;
Nta wanezezwa na byo,
Kerets’ afite Yesu
Ukw inyoni zishima
Izina ry’ Umuremyi
{ Bimbwira ko nd’ uwawe
Nawe yuku ur’ uwanjye. } x 2
3
Ker’ ibyantinyishaga
None ntibinkangisha
Ibyiza birangota,
Mukiza, nkwisegure
Ne kukujijinganya,
Ne kugir’ amaganya:
{ Kuko mbizi, nd’ uwawe,
Kandi naw’ ur’ uwanjye. } x 2
4
Nd’ uwe wenyin’ iteka:
Nta cyadutandukanya
Amahoro mez’ ampa
Arut’ ay’isi cyane
Nubw’ iyi si n’ijuru
Byombi bizashiraho,
{ Azahor’ ar’ uwanjye,
Nanjye ngo mb’ uwe rwose. } x 2



Uri kuririmba: Indirimbo ya 147 mu Gushimisha