Indirimbo ya 328 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ ur’ Umukiza wanjye :
Kuv’ ubu, jye mb’ uwawe
Nuhagiwe n’ amaraso Yawe,
Mwana w’ imama
Gusubiramo
Tugusingize, Mukiza,
Yesu, Mwana w’ intama
Nuhagiwe n’ amaraso :
Ngushime, Murokozi !
2
Kera nararushye cyane
Ngo nihesh’ amahoro
Nonubu, namaramaje
Kwirangiriza Yesu
3
Nzajya mbwir’ abantu bose
Agakiza ka Yesu,
Gashyitse, katar’ igice
N’ ubugingo bw’ ubuntu
4
Nzajya namamaza Yesu,
Nshiz’ amanga, nta soni :
Uko yambohoy’ ingoyi
No kunkiz’ akankiza
5
Mpimbaz’ Uwanshunguy’ atyo,
Ankirish’ imbabazi !
Ajy’ andind’ amp’ amahoro :
Nukw asingizw’ iteka !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 328 mu Gushimisha