Indirimbo ya 261 mu GUSHIMISHA

1
Bene data mwe mwese,
Nimuze dufatanye
Ibi byago tubonye
Tubisangire
Gusubiramo
Kubakunzi b’ Imana ,
Amahoro n’ibyago
Byose birafatanya
Kuzan’ ibyiza
2
Iyi nshuti ya twese
None yadukuwemo
Yadufashaga cyane :
Niy’ ituriza
3
Twibuk’ imihati ye
N’ uko yakiranutse
No kwitanga kwe kose
No gutinyuka
4
Twese yatugiriye
Umumaro w’ ukuri,
Kandi yatuyoboye
Mu byo gukizwa
5
Twagira ngw azab’ ino
Imyaka myinshi cyane,
Ariko kuva mw isi
Kwari kugeze
6
Imigambi y’ Imana
Si nk’ Ibyo twibgiraga
Non’ ubw’ ibitegetse,
Turabyemeye !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 261 mu Gushimisha