Indirimbo ya 375 mu GUSHIMISHA

1
Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru,
Yesu yitanga ngw’agere mw’isi,
Aza kubyarwa n’umwar’utunganye,
Uwer’aturana natw’ababi
Gusubiramo
Dore urukundo rwatumy’ampfira,
Ibyaha byanjy’abibamba mu mva !
Maz’arazuka ngo ampuze na Se
Nagaruka nzamushimir’ibyo
2
Habay’umunsi babamb’Umukiza
I Gologota ku Musaraba
Ahemurw’avumw’atukwa n’abantu
Yikorer’ ibyaha byanjye byose !
3
Habay’umuns’aruhukira mu mva
Harindwa n’abamarayika be
Niko yitanze ngo amber’Umukiza
Bihebe mwese, mumwiringire !
4
Habay’umunsi satan’aratsindwa
Ntiyaheza Yesu mu gituro
Nukw’arazuka, urupf’arutsinze,
None ari mw’ijuru iburyo bwa Se
5
Hazab’umunsi tuzumv’ah’impanda
Harabagiran’ijuru ryose
Yes’uwo azaza mu bwiza bwe bwose
Azim’ingom’ uwo Mwami wanjye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 375 mu Gushimisha