Indirimbo ya 184 mu GUSHIMISHA

1
Dor’ inzir’ ijya mw ijuru n’ imwe :
N’ iya Yesu n’ Umusaraba we
Ni mpush’ inzira y’ Uwambambiwe
Sinzahabona n’ Umucy’ ubayo
Gusubiramo
Nta yindi nzira tuzabona :
Nta yiriho, haba n’ imwe
N’ ukur’ inzir’ ijya mw ijuru
N’ iy’ Umusaraba
2
Nushaka kwinjir’ Ahera cyane,
Ukajy’ imbere y’ Imana yera,
Uce mu nzira twaciriwe nshya;
N’ iy’ amaraso y’ Umwami Yesu
3
Nsezeye ku nzira z’ isi zose :
sinzazinyuramw uhereiy’ ubu
Dat’ arampamagar’ ati : Ngwino !
Nzakugez’ aho wateguriwe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 184 mu Gushimisha