Indirimbo ya 362 mu GUSHIMISHA

1
iyi s’ izashira :
Yesu n’ uwanjye;
Nubwo byese byabura,
Yes’ uwo n’ uwanjye !
Ubu harijimye :
Ntiturareb’ i We
Tuzanezerwa cyane,
Ni tubana na We
2
Sinzajya nanirwa :
Yesu n’ uwanjye;
Nzatsind’ amoshya yose,
Yes’ ubw’ ar’ uwanjye
Byose ni bishira,
Nta cyo bizantwara :
Uzansang’ amahoro
Yes’ ubw’ u r’ uwanjye
3
Hoshi, mwe nzozi mbi !
Yesu n’ uwanjye;
Naho bwatinda gucya ,
Yes’ uwo n’ uwanjye !
Umutima wanjye
Yarawuhagije;
Ubu ndi kumwe na We :
Yes’ uwo n’ uwanjye !
4
Genda, wa rupfu we :
Yesu n’ uwanjye !
Nzahoranaho na We :
Yes’ uwo n’ uwanjye !
Kand’ urukundo rwe
N’ iby’ ajy’ ankorera,
Ni byo binyereka ko
Yes’ uw’ ar’ uwanjye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 362 mu Gushimisha