Indirimbo ya 364 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ Umwami ndamubonye,
Kandi sinkimwimura;
Yemeye kunyoz’ ibyaha
Byambuzag’ ubugingo
Gusubiramo
Nta kirut’ Umwami Yesu
Mw’ isi cyangwa mw ijuru
Ni We watuguz’ amaraso
Kera ku Musaraba
2
Amaras’ arantangaza :
Yarampembuye mfuye
Ampesh’ amahoro menshi
No kubaho kw’ iteka
3
Ubgo wampinduy’ umwana,
Non’ umpindur’ ingeso,
Kugira ng’ undeba wese
Aguhimbaze, Yesu
4
Ndagushima ko wanshatse
Kandi ko wantaruye,
Ukanyogesh’ amaraso
Kubg’ imbabazi zawe
5
Mwami Yes’ ump’ urukundo,
Rwo wakunz’ a bo mw isi
Umpe kugukunda rwose,
Nkunde n’ abawe bose
6
Warampfiriye, Mukiza :
Noneho, mpfane nawe !
Kand’ usohoze muri jye
Ibyo kugushimisha



Uri kuririmba: Indirimbo ya 364 mu Gushimisha