Indirimbo ya 19 mu GUSHIMISHA

1
Ijuru ryawe, Mana,
Riraguhimbaza:
N’ ibirimo byose
Bishim’ ubudasiba
Ku manywa na n’ ijoro
Icyubahiro cyawe
N’ ubgenge n’ ubuntu
2
Izuba ryawe, Mana,
Hamwe n’ inyenyeri
N’ ukwezi na ko, byose
Biraguhimbaza
Bibgiriz’ amahanga
Atarumv’ ibya Yesu
Ubgiza bg’ Umuremyi
Wabiremye byose
3
Ijambo ryawe ryera
N’ iry’ ukuri rwose;
Ni ryiza, kandi ni ryo
Riduhumuriza
Kand’ ubutunzi bgawe
N’ ubgenge bgo mw ijuru,
Duhora tubihabga
Iyo tukumviye
4
Nta n’ umwe ushaka kubge
kwirinda ngw atagwa,
No kujy’ akor’ ibyiza
No kudacumura:
Man’ ujy’ umfash’ iteka,
Ndeke kukwibagirwa
No kugucumuraho
Bikakubabaza
5
Ibyo waremye byose
Byo mw ijuru n’ isi
Bishim’ izina ryawe;
Nanjye ndisingize
Ndashaka kugutura
Uyu mutima wanjye
N’ uyu mubiri na wo;
Bib’ imbata zawe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 19 mu Gushimisha