Indirimbo ya 311 mu GUSHIMISHA

1
Yemwe, nshuti twabanye
Kandi twafatanije,
Tubasezeyeh’ ubu,
Murabeho : Ku Mana
2
Tugiye gutangira
Urugendo runini :
Mujye mudusabira,
Iman’ ibane natwe
3
Noneho, mwa nshuti mwe,
Turashaka kugenda
Ngo tujyane na Yesu,
Hamwe n’ Uwiteka, Se
4
Ariko ntitwihebye
Kubg’ inzira ducamo:
Tuzi ko twarushyize
Mu maboko y’ Imana
5
Murabeho, bagenzi,
Abo twafatanije
Mu byago no mu byiza
Yes’ agendane namwe
6
Har’ uburuhukiro
Bg’ abakijijwe bose
Ni dupfa, tuzabayo
Ku Witeka mw ijuru
7
Ahar’ amaso n’ aya
Yo kubonana mw isi;
Nyamar’ abakijijwe
Tuzabana mw ijuru
8
Murabeho, bagenzi
Dusubiy’ i wac’ ubu
Nimugende mwizeye,
Tubaragij’ Imana



Uri kuririmba: Indirimbo ya 311 mu Gushimisha