Indirimbo ya 284 mu GUSHIMISHA

1
Har ‘ intama urwenda n’ icyenda
Zari hamwe mu rwuri;
Arikw imwe yar’ izimiye,
Ivuye ku Mwungeri,
Mu bihanamang’ izerera,
Itaye umwungeri wayo mwiza. (x2)
2
Iz’ ufit’ urwenda n’ icyenda,
Mbese, ntizihagije?
Uwo Mwunger’ ati:
Sigaho ! na yo n’ iyanjye !
Naho
yab’ igeze kure he,
Ngiye gushak’ iyo ntama yanjye. (x2)
3
Mu bacunguwe nta wamenya
Imigezi yambutse
No kuzerera mu mwijima,
Ashak’ iyo ntama ye !
Yumv’ intam’ ihondobereye,
Asang’ ivunitse, yenda gupfa. (x2)
4
Iyi nkora mbona n’ iy’ iki,
Kw irimw amaraso se ?
Ati: ntuzi ko nanyuze aho,
Nshaka intama izimiye?
Ibiganza byishwe n’ iki se?
Byishwe n’ amahwa muri iri joro. (x2)
5
Umva, ngiry’ ijwi rirangira
Ry’ uwo mwungeri mwiza,
Ati mbony’ iyo najimije,
Ni munezerwe mwese!
Nukw abamarayika bose
Bavuz’ impundu, banezerewe! (x2)



Uri kuririmba: Indirimbo ya 284 mu Gushimisha