Indirimbo ya 289 mu GUSHIMISHA

1
Igitabo cy’ Imana,
Ndagikunda, n’ icyanjye :
Ni cyo kimbwir’ ukuri,
Yuko nd’ umunyabyaha
2
Kinyigish’ urukundo
Rw’ Umucunguzi wanjye :
Iyo nyoby’ inzira ye,
Vuba kirantarura
3
Iyo ntewe n’ ibyago,
Kimar’ umubabaro;
Nigishwa na cyo yuko
Nd’ umusuhuke mw isi
4
Igitabo cy’ Imana
Kimbwira yuk’ umuntu
Azanesha n’ urupfu,
Yizey’ Umucunguzi
5
Kimbwira k’ utihana,
Agapfan’ ibyaha bye,
Azarimbuka koko,
Ntabane n’ Uwiteka
6
Kandi nigishwa na cyo
Kw’ abakunzi ba Yesu
Bazahabw’ ibyishimo
Bitazashir’ iteka
7
Igitabo cy’ Imana
Gihora kinyigisha
Amagamb’ ahebuje :
Ndagikundir’ ukuri



Uri kuririmba: Indirimbo ya 289 mu Gushimisha