Indirimbo ya 358 mu GUSHIMISHA

1
Twemere Yesu—-Ko yaje mw isi
Kutubwir’ amahoro ye
Ni We nshuti nziza. —-I Gologota,
Yahow’ abazimiye
Mpora nizera, —-N’ ubu nizeye
Yuko Yesu yampfiriye;
Ku Musaraba, —-Yaranesheje;
Ambohora mwizeye
2
Inzira yanjye—-Ni Yesu wanjye;
Anjyan’ aho yangeneye
N’ umugiraneza; —-Nta muntu n’ umwe
Yanga guh’ agakiza
Mpora nizera, -—N’ ubu nizeye
Yuko Yesu yamfiriye;
Ku Musaraba, —Yaranesheje;
Ambohora mmwizeye
3
Mwami w’ ubuntu, —-Uhimbarizwe
Kuk’ uturarik’ iteka
Tukwitabe twese, —-Twumv’ ijwi ryawe
Rihamagara hose
Twizere twese, —-Twe guhinyura
Ko Yesu yadupfiriye;
Ku Musaraba, —-Yaranesheje;
Abohor’ abizeye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 358 mu Gushimisha