Indirimbo ya 355 mu GUSHIMISHA

1
Nejejwe n’ uko nacunguwe
N’ amaraso ya Yesu;
Yarankijije :
Ndamushima cyane
Gusubiramo
Haleluya (x 3) ku Mukiza !
Haleluya (x 3) ; Amen !
2
Kand’ iyo ntewe na Satani,
Maze ngacik’ intege,
Ninging’ Umwami,
Na W’ akandengera
3
Umutima wanjy’ unejejwe
N’ uko mbony” Umukiza
Nanyuzwe na We,
Mu mutima wanjye
4
Urukundo rw’ Imana yanjye
Runteye kuyikunda :
Njya ndwumv’ iteka
Mu mutima wanjye
5
Munezerwe, mushim’ Imana,
Yemw’ abaz’ Umukiza;
Mushim’ Imana,
Mwe, rubanda mwese !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 355 mu Gushimisha