Indirimbo ya 282 mu GUSHIMISHA

1
Abantu benshi cyane
Batay’ Uwiteka,
Bazimiye nk’ intama
Zahabiye kure,
Zihagaze ku manga,
Zikicwa n’ imbeho,
Impyisi zikazirya :
Ni kw abo bameze!
Gusubiramo
Nimuze, tubashake
Twe tubatarure !
Bizatunezeza cyane,
Tuzany’ intam’ imwe
2
Hemeye nde kugenda
Gushak’ inzimizi,
Ntiyite ku makuba
No kubiruhanya,
Ngw agir’ umwete mwinshi
Nk’ ushak’ itungo rye,
Agend’ ashak’ intama
Yesu yapfiriye
3
Nubw’ uri mu mahoro,
Mbese, wumv’ ufite
Ishyaka rikujyana
Gushak’ iza Yesu?
Nahw ar’ aboroheje
Cyangw’ abagayitse
N’ abantu b’ igiciro
Mu maso ya Yesu
4
No kw irembo ry’ urugo
Yes’ arahagaze,
Ahamagar’ intama,
Azugururiye. Abuz’ abazicyura :
Ni wow’ abgir’ ati:
Ushak’ intama zanjye,
Izo napfiriye !
5
Byab’ ari byiza, Yesu,
Bwakwira, tukaza,
Tukakubwira tuti :
N’ ukuri twiriwe
Dushak’ intama zawe,
Izi zazimiye
Ngizi, turazicyuye :
Zishyire mu rugo !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 282 mu Gushimisha