Indirimbo ya 365 mu GUSHIMISHA

1
Mwami, nubwo nd’ umunyabyaha,
Njya mpora nkwinginga :
Mana, wumve gusaba kwanjye,
Unze mu mutima
2
Narambiwe gukund’ ibyaha
Bituma nshumura;
Ahubw’ Umwuka wawe Wera
Ab’ ari Wo ntunga
3
Kera najyaga nshidikanya :
Nta cyo byanyunguye;
None nshaka ko tuvugana,
Nkureba, nkumvira
4
Ndashaka kwaka cyane, Mwami,
Murikirwa nawe ;
Umwuka waw’ ufash’ uwanjye,
Nkund’ uko wankunze
5
N’ ukuri, Mwam’ ubwo niyobya,
Washaka wampana,
Kuk’ umutima mubi nk’ uyu
Utabana nawe
6
Kand’ amaraso yawe, Mwami,
Nzi ko yamviriye
Twuzure rwose, ndabyifuza,
Uk’ ubinshakira
7
Ni byo nsigaye njya nifuza;
Mwami, ndakwinginze,
Mbeshweho n’ ubugingo bwawe,
Kubgawe wenyine



Uri kuririmba: Indirimbo ya 365 mu Gushimisha