Indirimbo ya 357 mu GUSHIMISHA

1
Ubgo nari nshinjirijwe cyane
Na Satani n’ ibyaha byanjye,
Haj’ Umwami Yes’ arakomanga,
Ati : Kanguk’ unkingurire !
Gusubiramo
Ati: Kingura !Kingura !
Nkingurira, nkwinjiremo !
Umutima waw’ uranezerwa,
Wemeye yuko nkwinjiramo
2
Yarandaritse mu birori bye,
Ngo dusangir’ ibyiz’ afite;
Maze, ndanyurwa, ndamuhimbaza :
Sinavug’ ibyo yankoreye !
3
Ku rugamba rwanjye na Satani,
Yesu ni We ngab’ inkingira
Kuba muri We byarantinyuye,
Ajy’ ansubizamw imbaraga
4
Ni we Mwungeri mwiz’ undagira,
Nta cyo nkena, ndi kumwe na We
Nd’ ino mw is’ itek’ aranyobora:
Nyuma, nzasugira mu nzu ye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 357 mu Gushimisha