Indirimbo ya 238 mu GUSHIMISHA

1
Kera har’ abungeri mu gihugu cyera,
Bumv’ inkuru y’ ibyiza ko Yes’ avutse
ku musozi n’ ijoro, bumv’ amajwi menshi
Y’ ingabo zo mw ijuru, zishima, ziti :
Gusubiramo
Noel! Noel! Noel ! Noel!
Havuts’ Umwami w’ lsirayeli !
2
Mu gihugu cya kure, har’ abanyabwenge
Bahishurirw’ ikintu cyabatangaje
Babony’ ikimenyetso cy’ inyenyeri nini,
Kibarangir’ aho Yesu yavukiye
3
Nukw Iman’ iberetse k’ Umukiza yaje,
Bajy’ ahw ar’ uwo mwanya ngo bamusenge
Baramupfukamira, bamutur’ ibyiza :
By’ izahabu n’ icyome n’ ishangi na yo
4
Natwe tumusang’ ubu; n’ Umukiza wacu;
Yaj’ aciye bugufi kubwac’ ababi
Nyuma, ku Musaraba, yaradupfiriye,
Aduhongerera ngo tutarimbuka
5
Nuko, umushimire ko yatuvukiye,
Tumutur’ imitima yac’ imenetse
Uyu munsi wa none, yonger’ avukire
Mu mitima ya benshi, bamushimishe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 238 mu Gushimisha