Indirimbo ya 353 mu GUSHIMISHA

1
Amaraso yose
y’intama n’ ihene
Y ‘ ibitambo by’ Abayuda
Nta cy’ atumarira
2
Ariko wa Mwana
W’ Intama w’ Imana
Ni We wenyin’ ushobora
Kudukiz’ ibyaha
3
Yabay’ igitambo
Kiruta bya bindi;
Nta yandi maras’ ariho
Yo kutwoz’ ibyaha
4
Ndambits’ ikiganza
Ku mutwe wa Yesu,
Mushyizehw’ ibyaha byanjye,
Mbyatuye nihannye
5
Umutwaro wanjye
Yarawikoreye,
Ari ku Git’ amanitswe,
Ari jyew’ azize
6
Twizeye, dushima
Wa Mwana w’ Intama,
Kuk’ umuvumo twarimo
Wavuyeho rwose



Uri kuririmba: Indirimbo ya 353 mu Gushimisha