Indirimbo ya 83 mu GUSHIMISHA

1
Umutwaro wanjye, Krisito,
Warawikoreye
Bakubambye ku Musaraba,
Ni jyewe wazize;
Unkuraho wa mutwaro :
Sinkiwikoreye !
2
Igikombe cyanjye cyarimo
Kuvumwa n’ urupfu;
Nuk’ ucyiranguza kubwanjye;
Ibyo bisharira,
Uherak’ ubisimbuza
Ibyiza by’ ijuru
3
Uwiteka wang’ ibyaha pe
Yabanguy’ inkoni
Ariko si jye yakubise,
Ahubgo ni Wowe !
Iyo mibyimba, Krisito,
Ni yo yankijije !
4
Haguy’ iy’ nkundura, Yesu,
Jye nkunamamw ubgo;
Iguhitiraho ku Giti,
Jye ntiyanyagira
Yarakunshocaguriye;
None, hareyutse
5
so yakuy inkota ye yera,
Aragusogota;
Umutima waw’ uhinduka
Urwubati rwayo
Non’ iyo nkot’ iragimbye :
Nta cy’ ikintwar’ ubu !
6
Jye napfanye nawe, Krisito,
Ubwo wamfiraga;
Urazuka, nzukana nawe,
Uraz’ unturamo
Non’ untungany’ unyeze de,
Uzangez’ i Wawe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 83 mu Gushimisha