Indirimbo ya 172 mu GUSHIMISHA

1
Mwemere kw Iman’ ibaha
umurokozi ,
witeguye kubakiza,
ubakwiriye
Mw ijuru no mw isi yose,
Ni We nyir’ ububasha;
kand’ ubony’ uwo Mukiza
Aranezerwa
2
Azatuma muba beza,
Mumere nka We;
umukurikira wese
Ntabw’ azaneshwa
Mu rugamba, ntabahana;
Ahor’ abarwanira;
Kand’ ubge yemeye rwose
Kubarengera
3
Mukiz’ ubwaw’ ubabwira
Iby’ amahoro,
Yuk’ unyuz’ inshuti zawe
Mu nzira nziza
Kand’ ubwaw’ urabarinda
Kugira ngo be kugwa,
Bave mu makuba yose
Bayanesheje
4
Mwam’ ibyago ni bitera
Cyangw’ amakuba,
Utwongerer’ imbaraga,
Tukwiringire
Maze twizigiy’ ibyawe,
Dutumbire mw ijuru;
Twishimire kuzabona
Wa munsi mwiza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 172 mu Gushimisha