Indirimbo ya 368 mu GUSHIMISHA

1
Bene Data bizeye Yesu,
Umucunguzi wacu mwiza,
Mwitange mutagabanije,
Nubwo benshi babinaniwe
Gusubiramo
{ Aheza mw ijuru
Tuzahurirayo, bagenzi. } x 2
2
Mwe gutinya ! Yes’ ubge ni We
Waneshej’ urupfu n’ ibyaha
Mwirinde, mwe guh’ abanzi be
Urwitwazo rwo kumutuka
3
Yemw’ ababyaw’ ubwa kabiri,
Yesu ni We mukunzi wacu;
Ni We nzira y’ abamukunda;
Ni We mukuru w’ ubugingo
4
Yemw’ abacunguwe na Yesu
Mugacunguzw’ amaraso ye
Yababohoye kwa Satani,
Ababohoj’ amaraso ye
5
Tur’ ishyanga rye yironkeye,
Yadukuye ku Musaraba
Az’ adushoreye hw iminyago :
None, tujye tumunezeza !
6
Ntimugafatanye n’ iby’ isi;
Mwemere kozwa n’ amaraso:
Mujye mwuzur’ Umwuka Wera
Ibyo nibyo bimunezeza
7
Yemw’ abatura, ntimwihane,
Mwe gushavuz’ Umucunguzi !
Murabuz’ abandi kwihana;
Mukingiran’ Umwuka Wera !
8
Yes’ umugabe w’ ubugingo,
Ni we twese dutegereje
Ntituzongera gushoberwa
Nk’ abatahaw’ Umwuka Wera



Uri kuririmba: Indirimbo ya 368 mu Gushimisha