Indirimbo ya 245 mu GUSHIMISHA

1
Iyo nibgiye mu mutima
Igit’ Umwami yatangiyeho,
Nzinukw’ ibyo niratanaga;
Mbireba nk’ ibitariho rwose
2
Sinkirat’ikindi, Mukiza,
Keretse ko wankunz’ ukamfira;
Ndeke n’ ibyo nishimiraga,
Ngushimir’ uko wanyitangiye
3
Ishavu n’ ibambe bivanze
Byavuye mu mutima wa Yesu;
Mbese, har’ undi Mwami nka we
Wateg’ ikamba nk’ iryo ry’ amahwa ?
4
Mwam’ iyo mba mfit’ isi yose,
Nkemera kuyitanga h’ ubwishyu,
Nta bgo yarangiza na hato
Kwishyur’ umwenda wanjy’ ukomeye
5
Urwo rukundo wankunz’ utyo
Rukwiriye kuntangisha byose,
Ibyanjye n’ umutima wanjye,
Bikab’ ibyaw’ ukabitegeka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 245 mu Gushimisha