Indirimbo ya 387 mu GUSHIMISHA

1
Yesu n’ ubugingo bgacu;
Aduh’ amahoro ye
Ni We rembo twinjiramo,
Tukagera kwa Data,
Iyo tubuz’ amahoro,
Tuba tumuvuyeho
Tumwizere, ni we Nshuti;
Twe kubur’ amahoro !
2
Dor’ ikizan’ ubukonje
N’ ukutiban’ ibyaha,
Bikaguma mu mutima,
Bikazinur’ Umwuka
Yemw’ abifuz’ ubugingo,
Mwe kuguma mu byaha
Yesu yaradupfiriye :
Nta cyatuma dukonja !
3
Ni dutungurwa n’ iby’ isi,
Tukabeshywa n’ Umubi
Yuko twigirir’ umwete,
Tukang’ Umusaraba,
Twang’ iyo nzira — s’ iyacu
Tuzagenda nka Yesu,
Yambitsw’ ikamba ry’ amahwa,
Yemey’ Umusaraba
4
Mur’ iyi si, si hw i wacu;
Tuyinyuramo gusa
Tuyigendemo nka Yesu,
Wemey’ Umusaraba
Tuzi ko yisiz’ ubusa,
Nta n’ icyo yisigiye,
Kandi nta n’ icyah’ afite :
Ni twe yaj’ acungura
5
Kuger’ ikirenge mu cye
Emer’ Umusaraba;
Rek’ ibir’ inyum’ iy’ uva,
Witiny’ ibir’ imbere
Yes’ ubwe ni W’ ur’ imbere
Ari W’ utubeshaho;
Ni We no kunesha kwacu :
Turabimushimiye
6
kubw’ abanze kwiha Yesu,
Inzir’ irakomeye
Arikw’ irimw’ amaraso;
Ni y’ ajy’ adutsindira
None abatagira Yesu
Bazajya bananirwa:
Umubiri ntabwo uneshwa;
Ntunezez’ uwiteka
7
Non’ abemeye kwitanga
kwemer’ umusaraba,
Amaras’ abera mashya
Ukunda kumwumvira
Mu makuba no mu byiza,
Tuzagendana na we
Ntabw’ azaduhemukira
kuko yabinesheje



Uri kuririmba: Indirimbo ya 387 mu Gushimisha