Indirimbo ya 344 mu GUSHIMISHA

1
Muze mwese, muz’ aho ndi,
Abananiwe!
Yesu ni kw ‘ ahamagara
Abo mw isi
2
Si wow’ umushak’ ahubwo
Ni W’ ugushaka !
We kwirirwa witunganya :
Uz’ uk’ uri
3
Dor’ ahagaze ku rugi
Arakomanga
Ahamaz’ iminsi myinshi :
Mwinjiz’ ubu !
4
Ngwin’ ureb’ iby’ Umukiza
Agukorera ;
Aribugukiz’ indwara
Z’ umutima
5
Ntutsinzwe se n’ urubanza
Rw’ ibyaha byawe?
Rek’ akubabarir’ ibyo
Byaha byose !
6
Yesu kw ar’ umunyebambe
Umwangiy’ iki ?
Ko byatuma yigirayo,
Ababaye ?
7
Amaganya yawe yose
N’ imibabaro,
None byos’ abiguture,
Uruhuke !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 344 mu Gushimisha