Indirimbo ya 436 mu GUSHIMISHA

1
Ubgo nagendaga ndemerewe,
Sinari nz’ ubg’ icyo ntekereza
Nonubu, maze kwihitiramo
Mpisemw Umucunguzi
Gusubiramo
Tekereza nimutekereze !
Mbes’ iryo jambo muryitayeho ?
Mwibaze, muhitemo !
2
Mbeg’ urukundo rw’ Umwami Yesu !
Aradukunda tudakwiriye
Ubu ngub’ arabahamagara :
None, nimutemo !
3
Ntangajwe cyane n’ imbabazi ze :
Ni zo zatumy’ anyitanirira;
Kandi ngiheze mu mwijim’ ubgo,
Mvanwamo n’ umucyo we
4
Emera nawe kwihitiramo !
Imur’ umwanz’ uguhemukira;
Wimik’ ahubg’ Umukiza wawe !
Nta wakez’ abo bombi



Uri kuririmba: Indirimbo ya 436 mu Gushimisha