Indirimbo ya 307 mu GUSHIMISHA

1
Haleluya ! Haj’ umunsi
Wo kuruhukir’ Imana,
Uyu munsi ni w’ urusha
Iyindi yos’ amahoro
Iteka, twumv’ ibyishimo
Biva ku Mana yacu
2
Uburuhukiro bwiza
Bubaho mur’ uyu munsi
Umucyo w’ Imana yera
Ub’ uratumurikiye
Ni w’ utweza mu mitima
Ku munsi w’ Uwiteka
3
Mbega, nambar’ iki none,
Mbone kwizihiz’ Imana ?
Dor’ umwambaro yampaye
N’ ugukiranuka kwayo,
Kugira ng’umubi nkanjye
Nerekan’ ubwiza bwe
4
We yamviriy’ amaraso,
Kuko ngir’ ibicumuro;
Gukiranuka kwe ni ko
Kwez’ uyu mutima wanjye
Ibyo n’ umwambaro wanjye
Ukwiriy’ icyumweru



Uri kuririmba: Indirimbo ya 307 mu Gushimisha