Indirimbo ya 212 mu GUSHIMISHA

( a )
1
Mw ijuru, hariho—is nziza;
Abera ba Yesu—Ni ho bari
Bishimira cyane
Kumuhimbaz’ iteka Kandi
basingiza— izina rye
2
Mwa banyabyaha mwe, — Mutebuke
Kuz’ aho Yes’ ari Ntimutinde!
Ubgo tuzabana
Nawe, Yesu, mw’ ijuru,
Tutanduye rwose, —Tuzishima
3
Hahirw’ ababayo, Kukw’ Imana
Ijy’ ibanezeza—Bihebuje
Dutanguranirwe
Ah’ ubgami bga Yesu
Buri, n’ ubgiza bge—Budashira
( b )
1
Ni mw’ ijuru ku Mana —Abizeye
Bazateranirizwa— Mu mahirwe
Kubg’Umwuka w’ Umwami
Bateraniyeyo
Bazerura ngo, Shimwa —Shimwa, Mwami!
2
Umwana w’iman’ubwe, —yavuyeyo
Ngw ajy’ atunyuza neza— Mu nzira ye
Tujye twibuk’ iteka
Kw’ ari W’ utwigisha;
Tuvuge tuti: Shimwa, -Shimwa, Mwami!
3
Twebwe twes’ ab’ iyi si, —Tumushake
Na bene wacu bose—Tubijyane
Tunezerwe, twizere,
Twebg’ abacunguwe,
Twerure tuti: . Shimwa, —Shimwa!Mwami!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 212 mu Gushimisha