Indirimbo ya 406 mu GUSHIMISHA

1
Jyan’ umucyo mur’ Afurika !
Gend’ uyimaremw umwijima !
Bwir’ abantu bose barimo
Yuko Yes’ akiza, —Ko yagukijije
Ni We Mwami; —Ni We Mwami :
Ni We Mana—Ijy’ ikiz’ abanyabyaha
(twebg’ abanyabyaha)
2
Mbese, mur’ Afirika hose,
Ko harimw umwijima mwinshi ?
None kugira ng’ ushiremo,
Yes’ aragutumye—Kuvug’ Ubutumwa
Wiceceka !—Wiceceka !
Jyan’ umucyo—Umurikir’ Afirika
(abo mw Afurika)
3
Harihw ingororano nziza
Yesu yiteguye gutanga :
Azazih’ umuntu witanze
Ngw avug’ Ubutumwa, —Ngw ajyane n’ umucyo
Reba Rwanda !—Reba Rwanda !
Icyibaza : —N’ ik’ i Rwanda ikubaza ?
(Mbe, n’ ik’ ikubaza?)
4
Reba Yes’ Umwana w’ Imana
Yari mw ijuru hamwe na Se;
Maz’ abonye tugiye gupfa,
Ava mu bwiza bwe, —Aza mur’ iyi si,
Ni ko gupfa; —Ni ko gupfa
Urw’ isoni—Rwo ku musaraba mubi
(ari twebg’ azize)
5
Mwami Yesu, nsabye k’ umfasha,
Ukankiz’ ibyaha bindushya,
Bigatuma ntabasha rwose Kuvuga
k’ ukiza, —Ngo nkuber’ intumwa
Itatumwe—Itatumwe
N’ abakuru, —Itumwe n’ Uwampfiriye
(ker’ i Gologota)



Uri kuririmba: Indirimbo ya 406 mu Gushimisha