Indirimbo ya 159 mu GUSHIMISHA

1
Jye nahoze ndengerwa
N’ inyanja y’ urupfu,
Ntwawe n’ ibicumuro,
Mpotorwa n’ ibyaha;
Maze ndabukwa Yesu,
Ndamutakambira;
Aranangir’ aramfat’ankuramo !
Gusubiramo
Nakijijwe n’ ubuntu bge
Nta wundi wandokoye, atari We
2
Nawe, munt’ urengerwa
Ubur’amas’ ubu !
Reb’ uwo Murokozi:
Aragukuramo !
Imiraba ntibura
Kumvira Nyira yo:
Arashaka kugukiz’ umwemere !
3
Haz’ibyago noneho,
Cyangw’ imibabaro,
Nzi ko ntazazikama:
Yes’ azankuramo
Azamaramw ubwoba,
Amp’ibinkwiriye
Ni kw azakugirira, n’ umwemera



Uri kuririmba: Indirimbo ya 159 mu Gushimisha