Indirimbo ya 4 mu GUSHIMISHA

1
Dushime cyan’ izina ryawe,
Yesu Mukiza wacu:
Tukwimik’ utwitegekere,
Gusubiramo
Umwami wacu Yesu
Usumba byose
2
Mwa bishwe bamubahora mwe,
Mwishimire mw’ ijuru:
Muhimbaz’ uwadupfiriye:
3
Namwe rubyaro rw’ adamu mwe,
Bacunguwe na Yesu
Muhimbaze mwene Dawidi,
4
Abakuwehw’ ibyaha twese,
twabahaw’ ubgo buntu bge,
Nimuze tumupfukamire:
5
Mwa bava mu mahanga mwese,
Nimwumvir’ umukiza:
Ni we mucunguzi w’ abantu,
6
Twifuza cyane gusohora
Mw’ ijuru aho Yes’ ari,
Ngo tumushim’ iteka ryose:



Uri kuririmba: Indirimbo ya 4 mu Gushimisha