Indirimbo ya 352 mu GUSHIMISHA

1
Muze kureb’ i Gologota
Yes’ ukw ashinyagurirwa,
Murebe Yes’ ukundwa na Se
Amenets’ umutima we
Gusubiramo
Ni tw’ apfira ku Musaraba !
Tumwizere twihannye
Bantu b’ Umwami, mushime
Yes’ Umucunguzi wanyu
!
2
Bamwambits’ ikamba ry’ amahwa:
N’ ibibi byacu yazize
Ubuntu n’ urukundo byawe,
Mbe, twabirondora dute ?
3
Ni mwumv’ ijwi ry’ uko yinginga :
Ngo, Dat’ ubababarire !
Natwe twes’ adusabir’ atyo,
Tw’ abanyabyaha yazize
4
Nimwumve mwes’ uko gutaka,
Uko yatatse cyan’ ati :
Mbe, Mana yanjye, Mana yanjye,
N’ iki kikundekesheje ?
5
Nimwongere mwumv’ iryo jwi rye,
Ngo, Byose birarangiye !
Umwuka we wenda guhera
Ati : Dat’ uz’ unyakire !
6
Dor’ uko tugupfukamiye
Turakuramya, Mukiza
Kand’ ibyaremwe byose na byo
Bizagusingiza, Yesu
7
Dufatany’ ubugingo bumwe,
Dushim’ Uwadupfiriye
No mu bugingo no mu rupfu,
Yesu Mwam’ umbwire byose!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 352 mu Gushimisha