Indirimbo ya 76 mu GUSHIMISHA

1
Bene wacu bo mw isi
Mwese ni mutwiteho,
Mwitegure kumvira
Imigambi y’ Imana
2
Satani yayobeje
Sogokuruza wacu,
Amuteg’ ikigoyi,
Maz’ amuta mu rwobo
3
Nuko, natw’ abana be
Tumukurikir’ ubgo,
Twibagirw’ Uwiteka,
Tugwa mu minyururu
4
Umv’ ubuntu bg’ Imana,
Ko butangaza cyane !
Nawe, wabgiyumvira,
Warek’ iby’ ugundira
5
Ntangazwa n’ Uwiteka:
Yambuy’ uw Mwana we
Bga bgiza bukomeye,
Ngw az’ apfir’ abagome
6
Yemeye guhemurwa,
Nta n’ icyaha yakoze,
Yicw’ urupfu rubi pe,
Atubohor’ ibyaha
7
None, banyabyaha mwe,
Bakene na bakire,
Uko muri, mwitabe,
Mwakir’ Umucunguzi!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 76 mu Gushimisha