Indirimbo ya 120 mu GUSHIMISHA

1
Mw’ijuru Imbere Y’Imana
Mfit’umuntu Umvugira
N’umukuru W’abatambyi
Kandi yitwa Rukundo
Mpamya Y’uk’ izina ryanjye
Riri ku Mutima We
Ubw’amvugira, nta mwanzi
Wamunyirukanaho
2
Satan’iy’anyibukije
Gukiranirwa Kwanjye
Ashaka Kunyihebesha
Njya Ntumbira mw’ijuru
Ndebay’umukunzi Wanjye
Wabikuyeho rwose
Kera yarampongereye;
Nuko, sinzarimbuka
3
Uwitek’umucamanza
Ambonyehw’amaraso
Ntancir’urubanza rubi;
Anyit’ukiranutse
Yaranshunguye ngo mb’uwe
Niko Kunyishingira
Kukw’adapfa, singipfuye;
Jye na Yesu tur’umwe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 120 mu Gushimisha