Indirimbo ya 188 mu GUSHIMISHA

1
Ndashaka gusa nawe,
Yesu, Mucunguzi :
Nta wigeze kukumva
Uvug’ urakaye
Ndashaka gusa niwe :
Wasengaga kenshi,
Wihereranye na So
Kuri wa musozi
2
Ndashaka gusa nawe :
Nubwo bakwangaga,
Ntiwiturag’ inabi
Wagiriwe yose
Ndashaka gusa nawe :
Wafashag’ abantu;
Ump’ urukundo rwawe,
Ruzabankundisha
3
Ndashaka gusa nawe :
Wahamagaraga
Abana bato bose,
Maz’ ukabigisha
Nyamara, sinsa nawe :
Bose barabizi;
Mukiza mwiz’ umfashe,
Nse nawe byukuri



Uri kuririmba: Indirimbo ya 188 mu Gushimisha