Indirimbo ya 173 mu GUSHIMISHA

1
Imana ni yo mwungeri
Undagiz’ urukundo;
Niringiye yuko ntazakena,
Kuko nd’ intama ya Yesu
2
Andyamisha mu cyanya cye
Cy’ ubgatsi bwiza cyane,
Anjyan’ i ruhande rw’ imigezi,
Itemba nez’ idasuma
3
Ansubizamw intege nshya,
Zinkomez’ umutima,
Anyobor’ inzir’ igororotse
Kubwa rya zina rye ryera
4
Nubwo naca mu gikombe
Cy’ umwijima w’ urupfu,
Sinagir’ ikibi ntinya cyose,
Kuko turi kumw’ iteka
5
Kand’ ujy’ undindish’ inkoni
Yawe n’ inshyimbo, Mana,
Nukw ibyo bizampumuririza
No mu gicucu cy’ urupfu
6
Untunganiriz’ ameza
Mu maso y’ abanyanga,
Unsize n’ amavuta mu mutwe,
Ump’ igikombe cyuzuye
7
N’ ukur’ imbabazi zawe
Zizanyomahw iteka;
Nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka
Ibihe byose, nishima



Uri kuririmba: Indirimbo ya 173 mu Gushimisha