Indirimbo ya 317 mu GUSHIMISHA

1
Mukiza, wadutoreye
Kuba nk’ umubir’ umwe;
Urashaka yuko twera,
Twihanganira byose
Ntushaka n’ ibitatanya
Abo waje guhira;
Urukundo rwawe, Mwami,
Ruduhuz’ imitima
2
Yemw’ abakundwa na Yesu,
Na none nimwongere
Muvuge mwes’ imbere ye
Ibyo mwasezeranye
Kandi ni mwongera kumva
K’ urukundo rwatubye,
Mumwingingish’ imitima,
Yemere kubuzuza
3
Bana b’ Imana Rurema,
Ntimutinye kwitanga ;
Mu kubaho kwanyu kose,
Mukundane mwihwema !
Umukiza wacu Yesu
Ni kw ajy’ atugirira,
Ngo haboneke muri twe
Ubuntu bw’ Uwiteka
4
Mwami Yesu, wakomeje
Isezerano ryacu;
Kand’ utwigishe kubana
Mu rukundo nyakuri
Mwam’ ujy’ uruduh’ iteka,
Rudacogora rwose;
Ni bo bose bazamenya
Yuko watwitoreye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 317 mu Gushimisha