Indirimbo ya 318 mu GUSHIMISHA

1
Hose habera heza
Inshuti zibana :
{ Zirakundana neza,
Zibanye na Yesu. } x 2
2
Nkukw iy’ imvur’ iguye,
Ihembur’ imyaka,
{ Ni kw Iman’ ibigenza,
Yez’ abakundana. } x 2
3
Kubana kwabo kwiza,
Barahugurana,
{ Ngo be kugwa mu cyaha,
Babon’ amahoro. } x 2
4
Umwuk’ uhamagara
Abo mw isi yose,
{ Ngo bazab’ ishyo rimwe,
Umwunger’ ab’ umwe. } x 2



Uri kuririmba: Indirimbo ya 318 mu Gushimisha