Indirimbo ya 410 mu GUSHIMISHA

1
Yesu, ni Wowe dushima :
Watuguz’ amaraso yawe
Cya gihe wadupfiraga
Imibiri n’ imitima
N’ iyawe kubw’ ubuntu bwawe
Buduhay’ ubukiriro
None tur’ abawe—Kuko wadutoye;
Tugushime, —Udukere, Mucyo wacu,
Twe kuguma mu mwijima
2
Twebwe si twe twagushatse :
Ni Wow’ ubwawe wadukunze
Kubw’ ubuntu bwawe bwinshi
Twebwe nta ntege dufite :
Nta wabasha kugukorera,
Utamuhay’ imbaraga,
Yobor’ imitima ! —Tujyane kwa Data
Mu bgami bwe : —Ab’ ukuri babushaka
Ntibanga gusuzugurwa
3
Garagaz’ ubuntu bgawe
Ku bataz’ ubwami bw’ Imana,
Bigumiye mu mwijima
Kera kose ntibumvise
Ubutumwa butunezeza
Bukesh’ imitima yacu
None, wategetse—Umucyo w’ ukuri
Ng’ uboneke. —Mwami Yesu, tuyobore,
Utwerek’ inzira yawe
4
Ibisarurwa ni byinshi,
Abasaruzi ni bakeya:
Tum’ abagusarurira !
Duhatwe n’ ubuntu bwawe
Guhamagar’ abantu benshi,
Bahabw’ ibyiza by’ Imana
Uwemerwa wese—Mu bgami bg’ Imana
Arahirwa; —Anezezwa n’ amahoro
Azagir’ iteka ryose



Uri kuririmba: Indirimbo ya 410 mu Gushimisha