Indirimbo ya 162 mu GUSHIMISHA

1
Nganirir’ibya Yesu
N’ iby’ urukundo rwe
N’ uko yavuye mw ijuru,
Ngwaz’ aducungure
Ni yo
magamb’ ankwiriye,
Nd’ indushyi, mpindanye
Yamviriy’ amaraso ye
Ngw’anshungure, mb’ uwe
Gusubiramo
Nganirir’ ibya Yesu ( x 3)
N’iby’urukundo rwe
2
Twagereranya n’ iki
Ibyo yababajwe
Ntiyanze kutubambirwa
Ngwadukiz’ibyaha
Bisubiremo witonze,
Ne kubyibagirwa,
Ngo meny’ icyo yankoreye
N’ uko yanshunguye
3
Onger’ unyibuts’ ibye,
Mbimeny’uko biri
Bivug’ uburyo bgoroshye
Nk’ ubgiriz’ umwana
N’ umbonan’ umubabaro,
Ujy’ umber’ inshuti,
Umbwir’ iby’ ubwo buntu bwe
Ngo bimpumurize
4
Hor’ ubimbwir’ iteka :
Ntibizandambira
Umva, ni jye munyabyaha
Yesu yaj’ ashaka!
Erega, n’ igitangaza :
Mbyamamaze hose,
Uwer’ utagir’ inenge
Kumfira ndi mubi!
5
Uzonger’ ubimbwire
Iteka n’ ubona
Yuko gukund’iby’ iyi si
Binyaz’ umugisha
Unyibuts’ iby’ isi yindi
Irut’ iyi cyane,
Ngo mbon’ Umwami w’ iyo si,
Antunganye, nyurwe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 162 mu Gushimisha