Indirimbo ya 267 mu GUSHIMISHA

1
Imitim’ ikomezwa
No kwiringira cyane
Ko Yes’ azagaruka
Azaza vuba, ntazatinda
Tuzagir’ ibyishimo
Yes’ ubw’ uzagaruka
2
Kand’ abo twakundaga,
Iyo tubapfushije,
Tukababara cyane,
Iryo ni ryo ritwiringiza !
Turorere kurira :
N’aza, tuzabonana
3
Ni tugir’ amakuba,
N’ ibyo kutunaniza,
Twe gukuk’ imitima
Mw isi s’ i wacu : duhumure !
N’ ibyo kwihanganirwa
Kugez’ ahw azazira
4
Tugeze ku meza ye,
Dusangir’ urwibutso
Rw’ umutsima na vino;
Bisur’ a meza yo mw Ijuru :
Ni ko tuzasangIra
Na W’ ubg’ azagaruka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 267 mu Gushimisha