Indirimbo ya 430 mu GUSHIMISHA

1
Kera nar’ umwangizi
Mu mutima rwihishwa
Maze, mpura n’ uw’ Imana,
Anyigish’ ibya Yesu,
2
Uk’ umuntu yakizwa
Urubanza rw’ ibyaha,
Akabyarw’ ubwa kabiri
Kubg’ urupfu rwa Yesu
3
Ibyo maze kubyumva,
Ntsindwa n’ urubanz’ ubgo,
Meny’ ibyaha nagakoze
Kuv’ aho navukiye
4
Nsaba Yes’ imbabazi,
Natur’ ibyaha byanjye,
Nizer’ urukund’ ankunda;
Hanyum’ arandokora
5
Kuv’ ubwo, njya nzinukwa
Iby’ isi nakundaga,
Menya yuko bizashira
Yes’ ubg’ azagaruka
6
None, mfit’ amahoro
N’ ubugingo bw’ iteka
Yes’ ampay’ Umwuka Wera;
Anesherez’ iby’ isi
7
Ikimbabaza cyane,
Kikanter’ agahinda,
N’ ukureb’ abari mw isi
Banze kwitaba Yesu
8
Abakijijwe twese
Tubabarir’ ab’ isi,
Tubabwire n’ Ubutumwa :
Ni wo murimo wacu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 430 mu Gushimisha