Indirimbo ya 98 mu GUSHIMISHA

1
Ndumva k’ umutim’ ukeye :
Biranejeje rwose !
Ndakijijwe, ndakijijwe :
N’ umunezero cyane !
Ibyaha byanjye byogejwe
N’ amaraso ya Yesu;
Agahinda kamvuyemo :
Sinkir’ umunyabyago
2
Nishimiye, nishimiye
Ko ntegekwa na Yesu
Murokozi, Murokozi,
Nemeye kub’ uwawe
Wanyikuriye mu byaha,
Wowe, Ntwari y’ Imana;
Wandokorey’ umutima
Kand’ umpaye kubaho
3
Waj’ unshakan’ urukundo,
Ubgo nari nzimiye
Wankuye mu byaha byanjye,
Unyigirir’ uwawe
Mpereye none n’ iteka,
Ni Wowe nziringira;
Kubaho kwanjye kurindwe
N’ amaboko ya Yesu
4
Ndakuririmbira, Mwami;
Namwe ndababwiriza
Ibyo Yesu yankoreye:
Birantangaza rwose
Kuko yemeye kumfira,
Akamber’ igitambo,
Umutima wanjye wose
N’ uw’ Uwawucunguye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 98 mu Gushimisha