Indirimbo ya 71 mu GUSHIMISHA

1
Hagarara munyabyaha,
Kuk’ uri mu mwijima;
Urarindagira hose,
Ugiye kwiyahura
Gusubiramo
Ngwin’ Iman’ ijya yakira
Umunyabyaha wese
Ibuka, nta n’ umwe yanze :
Ngwin’ irakurokora
2
Wajyaga wibgir’ ibibi,
Ukagir’ agahinda;
Washatse gutsind’ ibyaha,
Nyamar’ urananirwa
3
Washaka kuza mu mucyo
Ng’ ubohorwe n’ Imana?
Wakwemera kuyikunda
Nkuko na Y’ igukunda?
4
Teg’ amatwi, munyabyaha :
Araguhamagara
None wemere gkizwa :
We kwihemukir’ utyo !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 71 mu Gushimisha